IPRC Huye yibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022, muri IPRC Huye habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abakozi n’abanyeshuri basabwe kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu, ubwitange, ubumwe n’ubwangamugayo.

Iki gikorwa cyabimburiwe no kugabira inka, ikiraro, imiti n’ibindi bikoresho bijyanye na yo MUKAMANA Francine, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Buvumu, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye.  

Hashyizwe kandi indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abaharuhukiye.

Mu buhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwatanzwe na NAMANA Seraphine (Uzwi nka Zirakamwa) yagarutse ku mateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kwirinda inzangano n’amacakubiri ahubwo bagashyigikira ubunyarwanda no kwihatira kubumbatira umutekano w’Igihugu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ngoma MUTSINDASHYAKA Alphonse yavuze ko urubyiruko rutorezwa muri IPRC Huye rukwiye gukomeza kurwana urugamba rw’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga. Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu, iy’ubumwe n’iy’ubwangamugayo.

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Huye, SIBOYINTORE Theodat, yashimiye IPRC Huye kubera ibikorwa ikora byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko ibi bituma bava mu bwigunge bagakomeza guhobera ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye Lt. Col. Dr. TWABAGIRA Barnabe wari n’Umushyitsi Mukuru, yasabye abakozi n’abanyeshuri kwirinda no kurwanya imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahubwo bakarangwa n’ubwitange n’ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.

Back